Rubavu: Hari abanyeshuri batangije ubuhinzi bw’imboga

img
Abanyeshuri bihingira imboga

Abanyeshuri biga mu ishuri rya House of Children School riherereye mu kigo Ubumwe Community Center kiri i Rubavu, batangije ubuhinzi bw’imboga bazajya bagaburirwa ku ishuri. Iki gikorwa bafashwamo n’abarezi babo nk’uko babitanga ikinyamakuru UBUVUMBUZI, kiri mu rwego rwo kongera indyo yuzuye no kubungabunga ibidukikije.

Twagiramungu Jean,Umwarimu wigisha kuri iri shuri yambwiye UBUVUMBUZI koi bi babikoze mu rwego rwo gutinyura abana no kubakangurira gukunda umurimo bakiri bato.

“ Ibikoresho twifashisha duhinga imboga ni bimwe benshi bafata nk’ibyatakaje agaciro. Harimo imifuka yashaje, amabase, amajerekani n’ibindi. Ibi byose tubishyiramo itaka bigatuma duhinga imboga ku buso buto. Byongeye kandi bituma tubungabunga ibidukikije ku kigero cya nyacyo. Niko Twagiramungu Jean yavuze; gusa yongeyeho ati : “ Ibi bizongera ingano y’imboga dusanzwe dufata ku ishuri. Niyo mpamvu mpamagarira buri mubyeyi gukomeza gutoza umwana gukora ibi aho batuye kuko bizatuma ibikoresho bishaje byandagaye hirya bibyazwa umusaruro.”

Ibi bibaye mu gihe mu ishuri rya House of Children School buri mwana uhiga aba afite itsinda ahuriyemo na bagenzi be. Byose biba bigamije gukarishya ubumenyi no kwimenyereza umurimo hakiri kare. Amwe muri ayo matsinda ni Abaharanira kuzana udushya, Itangazamakuru, Ubuzima, Umuco Gakondo, Ibidukikije n’abandi.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo