Mu bihugu byaraje ishinga umwami Ruganzu Ndoli yagombaga kwigarurira byanze bikunze, harimo n’igihugu cy’u Bungwe cyari giherereye kuri ubu mu Turere twa Huye, Nyaruguru, Gisagara na Nyamagabe y’Iburengerazuba.
Ni igihugu cyagengwaga n’ibikomangoma byo mu muryango mugari wAbenengwe bakura igisekuruza cyabo kuri Mungwe.
Ni kimwe mu bihugu byari bibangamye mu mushinga wo kubaka u Rwanda mu gisata cyo kurwagura, aho rwagombaga kugera ku ruzi rwa Nyabarongo ku ikubitiro, hakazasubukura urundi rugamba rwo kujya hakurya yarwo.
Cyari igihugu kandi kikaba igihugu cyari gikomeye muri ibyo bihe, kinafite ingabo zikabije kurwana, zibumbiye mu mutwe witwaga Imparabanyi, n’umugaba wazo wari umukogoto w’umuheto witwaga; Mba.
Ruganzu Ndoli uvugwa mu mateka y’u Rwanda, yagize ibishya byinshi, byiganjemo intekerezo z’ihangabuhanga zamufashije kurimbura ibihugu bikomeye nk’u Bugara, u Bunyabungo, ari naho yakomereje umugambi we wo kubanza guhanaguraho byinshi mu bihugu bikomeye, bitazagira uwo bitambamira mu bazamuzungura mu mushinga wo kubaka u Rwanda. Icyari gitahiwe muri ibyo bihe, ni igihugu cy’u Bungwe, cyagomba kugererwa mu kebo abandi bagerewemo.
Ku ikubitiro Ruganzu Ndoli yabanje kugikuraho amashami yacyo, ari yo abatware b’ibihangange bari bahagatiye ingoma y’u Bungwe ngo idahugana. Kandi koko iyo igiti ugikokoyeho amashami, nta gutoha kiba kigifite!
Nuko ahera kuri Nyaruzi rwa Haramanga mu Mukindo wa Makwaza h’i Burwi mu Ndara ( Ubu ni mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara ho mu Ntara y’Amajyepfo); aramwica. Amaze kumwica ahindukirana i Ruhande yica Mpandahande ngo avire i Ruhande rimwe.
Ubwo araboneza ajya kwica Mbebirimabya ku Buhanda bwa Gatovu mu Kabagali; yica na Rutokirutukura mu Rutukuru rwa Muhanga, abona gusubira iwe i Ruhashya na Mara ku murwa we wa mbere hahoze ingoma ya Nduga, yari yarigaruriwe na Sekuruza Mibambwe Sekarongoro Mutabazi; dore ko uwa kabiri wabaye uwo ku Mwugariro wa Kigeme ku Gikongoro.
Uko niko Ndoli yabanje kwibasira abakomeye bo mu ngoma y’u Bungwe, ngo abuzahaze azaherukire ku mwami nyirigihugu.
Akimara kurimbura abatware n’abakomeye bo mu Bungwe, yahise asanga abarebakure ngo bamurebere uko yarimbura ruhenu ingoma y’u Bungwe bitamugoye. Nuko umupfumu amwemeza ko kugira ngo azatsinde Rubuga rwa Samukende na Nyina Benginzage bakunze kwita Nyagakecuru, ari uko yabanza kurimbura imitsindo ye.
Imitsindo ya Benginzage yabaga mu mana y’inzoka nini yari yararitse mu bitovu byari bizengurutse ingoro ye yari mu Bisi bya Huye, ikaba ariyo yari izingiro ry’imitsindo y’icyo gihugu. Amubwiriza uburyo yakoresha ubucakura bwo kugira Nyagakecuru inshuti y’akadasohoka, akamusezeranya ko atazamutera nk’uko yarimbuye abatware be, ubundi akamworoza ihene, zizarya ibyo bitovu, inzoka ikabura aho yihisha, ubundi imitsindo ye igatumuka, u Bungwe bw’Abenengwe, bakabona urwaho rwo kuburimbura.
Ubwo yari hafi gusoza ubuzima bwe hano ku Isi, yashyize mu bikorwa ubwo bucakura bw’ukuntu yatsinda Ingoma y’ u Bungwe bimworoheye, kuko cyari igihugu gitinyitse cyane, kubera imbaraga z’uburozi n’ubupfumu umugabekazi wacyo Benginzage (Nyagakecuru) yakoreshaga.
Ruganzu Ndoli yagiranye imimaro (amasezerano yo kutazaterana) n’abami b’icyo gihugu, bemeranya umubano ntazuyaza, bukeye Ruganzu azana igitekerezo kuri Benginzage umugabekazi w’u Bungwe cyo kumworoza ihene, nk’uko yabyerejwe n’indagu.
Benginzage yabyakiranye ubwuzu butagira inkemangwa no kwibaza impamvu yabyo, kuko bari batangiye gushya ubwoba ko ari bo batahiwe nyuma yababatwariraga imisozi. Maze Ndoli amuzanira imikumbi n’imikumbi y’ihene ngo azorore, maze nazo zadukira bya bitovu byabagamo ya nzoka zirabirya, hasigara ibiti byanamye ku gasi. Maze ya nzoka yari ihatse imitsindo ya Benginzage iratoroka iragenda kuko ntaho yabonaga yihisha.
Uwo mugambi ntango wo kuzigarurira ingoma y’u Bungwe, Ndoli yari awufatanyije n’umuhungu we Semugeshi, wari warerejwe kuzazungura se ku ngoma. Maze Ruganzu atanga atagabye yo igitero kandi isaha yari igeze kuko Bitibibisi yamukomye mu nkokora, ubwo yamutsindaga ku Gaciro ka Matyazo.
Mu iyima rya Mutara Semugeshi yazanye imbaduko zidasanzwe ku butegetsi bwe, yahise akomereza ku ntango ya se yo gukuraho Ingoma y’u Bungwe, Semugeshi akaba ariyo yatangiriyeho igababitero byo kwagura igihugu, kuko intango y’igikorwa cyo guhangura ingoma y’u Bungwe yari ayisangiye na se Ndoli, ku buryo bitamugoye gukomereza aho bari bagereje.
Bya bitovu byarishijwe n’ihene Ndoli yagabiye Nyagakecuru, byatumye ya nzoka igenda, imitsindo y’u Bungwe irayoyoka burundu, nuko umwami w’u Rwanda, yizera intsinzi yo gutsinda Ingoma y’u Bungwe nta gisibya.
Icyo yabanjirijeho akimara kwima Ingoma ya se, ni ukugaba igitero simusiga ku ngoma y’u Bungwe, agakomereza aho se yari agejeje, umugambi we utarahora.
Igitero kibasiye Ingoma y’u Bungwe cyagabwe na Mutara I Nsoro II Semugeshi (Muyenzi) wimye i Gasabo ahasaga mu wa 1543 kugeza mu wa 1576, wari umwana w’ ikinege wa Ruganzu II Ndoli, ni uko yica umwami waho Rubuga rwa Samukende bica na nyina Benginzage ari we Nyagakecuru.
Ingabo za Rubuga rwa Samukende zari zibumbiye mu mutwe umwe witwaga Imparabanyi zarimo umugabo ukabije kurwana, ari nawe wari umugaba wazo witwaga Mba ziraneshwa. Banyaga n’Ingabe yabo Nyamibande, nuko Ingoma y’Abenengwe izima ityo.
Nyuma yo kwigarurira ingoma y’u Bungwe, u Rwanda rwahise rugera ku Burundi. Igitero cyatsinze Ingoma y’u Bungwe, ni cyo gitero kimwe rukumbi Semugeshi yagabye cyo kwagura u Rwanda nka kimwe mu ngingo zari zigize umushinga mugari wo kubaka u Rwanda.
Yifashishije Ingabo z’Ibisumizi zari umutwe w’umurangangoma ku ngoma ya Se Ndoli, zayoborwaga na Muvunyi wa Karema wo mu Baturagara, bazimya burundu Ingoma y’u Bungwe. Icyo gihe umutwe w’Umurangangoma w’ingoma ye wari Ingabo zitwaga Abaganda.
Ngubwo ubucakura bwa Ruganzu Ndoli, yifashishije arimbura ingoma y’u Bungwe, bwari bwarigize akari aha kajya he!
Tanga Igitekerezo