2023-07-18
Ababyeyi barerera ku kigo cy’amashuri cya House of Children School barakivuga imyato nyuma yo kugaragaza ko banyurwa n’ireme ry’uburezi rihatangirwa. Iki kigo giherereye mu Karere ka Rubavu gifite umwihariko wo kuba gitanga uburezi budaheza aribyo bizwi mu rurimi rw’icyongereza nka Inclusive Education.
Iri shuri rifite abiga mu mashuri y’incuke ndetse n’abanza ubwo hasozwaga umwaka w’amashuri wa 2022-2023 ababyeyi bagaragaje imbamutima zabo , bavuga ibyiza bamaze kubona muri iki kigo.
Uwitwa Jeannine Inema yagize ati: “ Muri indashyikirwa dukomeje kubashimira ku burezi budaheza kandi ireme ry’uburezi, ikinyabupfura mutoza abana bacu; mwarakoze cyanne uwiteka akomeze abagure muri ab’agaciro kuri twe.”
Mugenzi we witwa Angelique Maniraguha yunzemo agira ati : “ House of children School ni impano y’umugisha lmana yatugeneye. House of Children School imbere cyane ku isonga.”
Mu ijambo rye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cyita ku bantu bafite ubumuga ariho na School ibarizwa, Dusingizimana Zacharie, yavuze ko ibyo bagezeho byose kuva iki kigo cyatangira babikesha imikoranire myiza n’ababyeyi ndetse n’abarezi.
“Ndashima ababyeyi twafatanyije tukaba dushoje uyu mwaka neza. By’umwihariko ndashima Imana iyi myaka icumi twizihiza House of Children School imaze ibayeho. Abakomeje kubana natwe bakaharerera turabashimiye by’umwihariko. Tuzakomeza gufatanya n’ibyo tutarageraho nizeye ko tuzabibona mu gihe kiri imbere.” Niko Zacharie yavuze.
Muri iki gihe cy’ibiruhuko kuri iki kigo cya House of Children School,biteganyijwe ko abana biga muri iki kigo ndetse n’abandi bazajya bigishwa ibintu binyuranye mu masaha ya mbere ya saa sita. Ibi biri mu rwego rwo gutuma aba bana batajya mu ngeso zitari nziza no gusubira inyuma mu bumenyi bakuye ku ishuri.
Copyright ©2018 - 2024
Tanga Igitekerezo