Ibintu utari uzi ku mubiri w’umuntu

img
Umubiri wa muntu uratangaje

Wibaza impamvu umuntu ashobora kuba abeshwaho n’umwuka? Cyangwa se ukuntu umuntu ari mu binyabuzima mbarwa bigendesha amaguru abiri (2)? Umubiri w’umuntu ni agatangaza kandi ugizwe n’ibintu byinshi by’amayobera.

Dore utuntu n’utundi ushobora kuba ugiye kumva bwa mbere twerekeye umubiri w’umuntu:

1. Umutima w’umwana ukivuka utera hagati y’inshuro 70 na 190 ku munota.
2. Umwana ukivuka aba afite amagufwa 300 naho umuntu ukuze akagira amagufwa 206 gusa.
3. Umubiri w’umuntu ugizwe n’imikaya (muscles) 600.
4. Urugingo rurerure ku mubiri w’umuntu ni uruhu.
5. Umubiri w’umuntu urimo ingirangingo (cells) zigera kuri tiriyari mirongo itatu ;(30,000,000,000,000).
6. Ingirangingo nini mu mubiri w’umuntu ni igi ry’umugore naho intoya ni intanga ngabo.
7. Ubwonko bukora cyane nijoro kuruta ku manywa.
8. Mu buzima akanwa gafite ubushobozi bwo gukora amacandwe ahagije kugira ngo wuzuze ibidendezi bibiri byo koga (swimming pools/piscines).
9. Izuru ryacu rishobora kwibuka impumuro zitandukanye 50,000.
10. Umutima w’umugore uratera vuba kurusha uw’umugabo, ariko uw’umugabo urekura amaraso menshi kurusha uw’umugore.
11. Amaso yawe ahora angana kuva ukivuka – ntabwo akura (ariko izuru n’amatwi ntibyigera bihagarara gukura).
12. Ku munsi uwo ariwo wose (buri munsi), imibonano mpuzabitsina iba inshuro miliyoni 120 ku isi. Ni abantu bashobora kuba bayingayinga miliyoni 240.
13. Bisaba imikaya 17 kugira ngo umwenyure n’imikaya 43 kugira ngo urakare.
14. Mu mubiri w’umuntu harimo byibuze bagiteri zikubye inshuro 10 ingirangingo ziwurimo.
15. Ugereranyije abantu bakuru bahumeka inshuro ibihumbi makumyabiri (20,000) ku munsi.
16. Buri munsi, impyiko zitunganya hafi litiro 50 z’amaraso kugira ngo ziyungururwe hafi kimwe cya kane cy’imyanda n’amazi.
17. Ubwonko bw’umuntu burimo ingirangingo zigera kuri miliyari 86.
18. Amazi agize nibura mirongo itanu ku ijana (50%) by’uburemere bw’umubiri w’umuntu mukuru.
19. Ugereranije, bisaba umuntu iminota irindwi kugira ngo asinzire.
20. Abantu bakoresha ukuboko kw’iburyo bahekenyera ibiryo bwabo kenshi ku ruhande rw’iburyo bw’akanwa kabo, n’abantu bakorera ibumoso bahekenyera ibumoso.
21. Abantu 10% bonyine ni bo bakoresha ukuboko kw’ibumoso.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo