2023-10-09
Uko imyaka igenda ishira indi ikaza niko umubare wiyongera w’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Muri abo ntitwabura kuvuga uwitwa Iradukunda Mani Juvenal ukoresha amazina ya Evangeliste Amani mu buhanzi. Ubu abakunda indirimbo zo guhimbaza Imana, ubu bararyohewe kuko uyu muririmbyi yabahaye indirimbo ifite amashusho yitwa “Ntaho Itakura Umuntu”.
Mu kiganiro Ev. Amani yagiranye n’ikinyamakuru UBUVUMBUZI yagarutse ku kuntu iyi ndirimbo nawe ubwe imuvugaho kubera ubuzima yigeze abamo.
“Nashakaga gutanga ubutumwa ku bantu bose ngaragaza ko Imana ntaho itagukura , nshaka kuvuga ko udakwiye kwiheba ngo wumve ko byagukomereye ukwiye gukomeza kuyizera. Mu by’ukuri ubu butumwa bufite aho buhuriye n’ubwanjye neza neza , ngiye kubivuga sinabirangiza gusa Imana yankuye ahantu hakomeye cyane.”
“Ntaho Itakura Umuntu” ni indirimbo y’iminota ine n’amasegonda 45 yakozwe na Jimmy Pro mu majwi mu gihe amashusho yayobowe na Shaff Ace. Benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje uburyo banyuzwe n’ubutumwa buyirimbo ndetse bamwifuriza gutera imbere agakomeza guhanga n’izindi.
KANDA HANO WUMVE UNAREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO
Ev. Amani ateganya gusohora ibindi bihangano vuba aha nk’uko yabibwiye UBUVUMBUZI. Aha niho yahereye asaba abantu ku muba hafi bakamutera inkunga mu buryo bwose muri uru rugendo yiyemeje rwo kuvuga ubutumwa bw’Imana biciye mu bihangano by’indirimbo.
Copyright ©2018 - 2024
Tanga Igitekerezo