Urubori rw置ruyuki rushobora gutangira kwifashishwa mu kuvura kanseri y段bere

img
Uruyuki

Ibi byemejwe nyuma y誕ho abahanga bo mu burengerazuba bwa Australia bifashishije ubumara bavanye mu mbori z段nzuki zirenga 300 bagasanga ibigize ubwo bumara bifite ubushobozi bwo kwica uturemangingo twa kanseri y段bere mu gihe cy段saha imwe gusa.

Abashakashatsi bavuga ko nubwo amagerageza ya mbere bayakoreye muri laboratoire bizeye neza ko ubu buryo bwifashisha urubori rw段nzuki bushobora gufasha cyane mu buvuzi bwa kanseri y段bere dore ko banashimangira ko ubu bumara buba bwakuwe mu mbori ngo bwice uturemangingo twa kanseri, bukora uwo murimo neza kandi ntibwangize utundi turemangingo dusanzwe mu mubiri w置wavuwe.

Hagaragajwe kandi ko bimwe mu biba bigize urubori rw置ruyuki bizwi nka 杜elittin ari byo nyirizina bigira uruhare mu gusenya no kwica utwo turemangingo twa kanseri y段bere.

Ubu bushakashatsi bugezweho nyuma y置bundi bwaherukaga kuvumburwa kuri iyi kanseri buzwi nka 鼎ryoablation. Bwo bwagaragazaga ko kanseri y段bere ishobora kuvurwa hifashishijwe ubukonje bwinshi buterwa ahari ikibyimba ku buryo kiyenga kigashira umuntu atarinze kubagwa.

Dr. Malirena Tauro, umushakashatsi ku bijyanye na kanseri y段bere mu Kigo cya Moffitt avuga ko nubwo ibyavumbuwe kuri iyi nshuro byakiriwe neza, hagikenewe gukora ubundi bushakashatsi bwimbitse kugira ngo ubu buryo bwifashisha urubori rw段nzuki butangire kwifashishwa mu buvuzi bw段yi kanseri.

Ati 殿makuru meza ni uko ubu bushakashatsi bwerekanye ko知elittin ishobora gufasha mu guhagarika ikwirakwira rya kanseri y段bere, icyakora ni kenshi twabonye ubushakashatsi butanga umusaruro muri za laboratwari cyangwa ku nyamaswa ariko bigafatwa indi myaka myinshi kugira ngo hemezwe ko ibyavuye mu bushakashatsi bishobora koko gufasha umurwayi.

Tauro atanga icyizere avuga ko kuba hafi kimwe cya kabiri cy段miti yifashishwa mu kuvura kanseri ari imiti ikomoka ku bintu by置mwimerere, bishobora kuba indi mpamvu itanga ibyiringiro ko koko urubori rw段nzuki rushobora kuzafasha mu buvuzi bwa kanseri y段bere.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo