Ese ni uwuhe mubare w’amenyo umuntu agira?

img
Amenyo ni ingezi ku mubiri wa muntu

Akamaro k’amenyo ni ntagereranywa kuko adufasha mu mibereho ya buri munsi. Hari ibisimba kuri iyi si ushobora gusanga bifite amenyo ibihumbi (urugero, nk’igifwera) kimwe n’uko hari izindi nyamaswa zitagira iryinyo na rimwe.

Ikibazo cy’ibanze cyo kwibaza ni, umuntu afite amenyo angahe? Hari amahirwe menshi yo kwisubiza iki kibazo wenyine uhereye kuri wowe ugahera ku murongo ubara amenyo ari mu kanwa kawe.

Nk’uko bitangazwa, umuntu ukuze mu busanzwe afite amenyo 32 niba atigeze akuramo amenyo dukunze kwita muzitsa abantu benshi tuzana dukuze, na 28 niba warayakuwe cyangwa ntayo ufite.

Amenyo ya muntu agabanyijemo ibyiciro ukurikije aho aherereye, imiterere, n’imikorere cyangwa akamaro kayo.

Imbere hagati na hagati ni umunani (8) ya incisors, ane hejuru n’andi ane yo munsi akaba adufasha ahanini ibintu bibiri; kuruma no kuvuga.

Ku ruhande rwa buri gice cy’amenyo hari amenyo ya cuspid cyangwa canine, ane (4) yo akaba akomeye, aya ashobora gutobora ibiryo bikaze (urugero nk’igisheke.

Noneho haza amenyo umunani (8) ya premolars, azwi kandi nka bicuspids, afasha ibijigo byawe umunani (8) mu guhekenya no gukanjakanja.

Amenyo ane (4) ya third molars, rimwe na rimwe yitwa muzitsa yo akaba aherereye inyuma cyane, byose hamwe bikaba amenyo mirongo itatu n’abiri (32).

Icyakora, amenyo y’umuntu mukuru ntabwo angana n’ay’umwana, umwana agira amenyo 20 gusa ariyo incisors umunani (8), canine enye (4), na molars umunani (8).

Ikindi kandi abana bagenda bakuka amenyo mu gihe bakura, usanga akenshi incisors arizo zikuka mbere, umwana azikuka mu gihe kiri hagati y’imyaka 6 na 8. Molars zo zikuka mbere y’uko umwana yinjira mu bugimbi.

Ibyo byavuzwe, inzira y’amenyo ya buri muntu iratandukanye gato, kandi ntabwo umuntu mukuru wese afite amenyo 28 cyangwa 32. Biterwa n’impamvu zitandukanye.

Nk’uko bisobanurwa, ibi bishobora na none no guterwa n’uko amenyo amwe ahura no kubora ndetse no kumungwa cyane cyane ibijigo, cyangwa ibindi bibazo.

Binabaho kandi ko umuntu ashobora kugira imiterere idasanzwe aho amenyo amwe aba adahari cyangwa se bakagira andi menyo azwi nka chompers yinyongera ku yasanzwe (nk’impingikirane).

Hagati aho dusoza, icyo nagushishikariza ni ukujya uzirikana ko amenyo ari kimwe mu bice by’ingenzi ku mibereho yawe, niyo mpamvu ukwiye kujya uyarinda ukayagirira isuku.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo