Menya byinshi ku gusaba umugeni w’ubuntu mu muco Nyarwanda

img
Hari ubwo umugeni atangirwa ubuntu

Mu Rwanda inkwano ni ngombwa, ariko iyo hari impamvu yemejwe¬ n’imiryango yombi, batanga umugeni w’ubuntu.

Icyakora babategeka guhaha, bakazazana inka igihe izabonekera. Igihe itabonetse, ntibivamo impamvu yo gutandukana kw’abashakanye.
Kandi abana babyaye nti¬bitwa nkuri (abatakowe).
Haba ndetse imiryango ishyingirana kandi itareshya.
Kera umugara¬gu yashyingirwaga na Shebuja, ariko kuko umukobwa yagumiwe;
Shebuja yaramukizaga, akamwubakira, akamuha amatungo, kugira ngo azatunge umukobwa we neza.
Hariho n’abakire bashakaga kwa Shebuja. lbyo nabyo ntibyabaga birimo uburenganzira buhagije, kuko uwo mugaragu yabaga aboshye, n’umukobwa agombye kubana n’umuntu adashaka.

Ibyo byose mu Rwanda byariho. Ubukwe ntibuhubukirwa, ubukwe s’ubw’umuhungu n’umukobwa gusa, kuko umugeni ataha mu murya¬ngo. Umuhungu ashakira kungura umuryango n’abe bose. Byongera umubano, utanga amaboko mu miryango yombi ishyingiranye.

Ntidukwiye guseka no gusebya abakurambere bacu; kubaka byari ngombwa, kandi bose babyitagaho, kuko kurema urugo byari umugi¬sha ukomeye.

* Batangira ubuntu.
Umugeni w’ubuntu: Iyo umuhungu yabaga ageze mu gihe cyo kuzana umugore, ariko ababyeyi be ari abakene badafite inkwano none¬ho se w’umuhungu agahaguruka akagenderera se w’umukobwa.

Aka¬ mubwira ati:“Ndagusaba umugeni ariko w’ubuntu, kuko nta nka mfite, umwana wanjye ni muto azayihakirwa, nanjye dufatanye ntahe, Iyo tuzabona mbere tuzayigukwera”.
Se w’umukobwa yaba ari umubyeyi w’umugiraneza, udashaka gukomeza umukobwa we akemera ayo masezerano y’umusaba umugeni.

‘ ·. Gusaba umugeni byarimo ingingo ebyiri :

a) Ingingo ya mbere:
Se w’umukobwa yabaga amutumye umunani w’amasuka, ngo agende ahahe inka aho azayibonera azayizane isa¬nge uwo munani w’amasuka.

b) Ingingo ya kabili:
N’ubuntu butihekeje undi munani, bukagirwa isuka imwe yitwa «MBOGO» ikazana n’inzoga zisaba; iyo suka ikaba ivuga yuko aho bazabonera inka bazayitanga.

lyo byamaraga kugenda bityo, uwasabwe yarashyingirwaga, bagasi¬ga bizeye ayo masezerano basezeranye, kugeza igihe bazarangiriza.
Biyemeza kuzatanga inka igihe bazayibonera.
Iyo bashyingiwe ku buntu, inkwano ishobora gutangwa ariko igihe ibonekeye.

* Batanga iki mu bukwe bw’ubuntu
Mu bukwe bw’ubuntu batanga :
lnzoga
Isuka ya Mbogo

GUTENDA.
Umuhungu iyo yarambagizaga umukobwa azarongora ariko akaba ashaka uwo mugeni, kandi ari Umukene cyangwa se imfubyi, baka¬mwemerera kuzamumuha, ariko bati:”Uzadukwerere”, umuhungu ati:
“Ndi umukene cyangwa se ndi imfubyi, nta nkwano nzabona ariko ubwanjye ndabihaye, ngaya amaboko yanjye abe ayanyu, dufatanye ndi umwana wanyu.
Iyo bamwemereraga bakamushyingira, iyi mirimo ya¬bakoreraga niyo yitwaga «GUTENDA». lcyo gihe yabaga atuye iwabo cyangwa kwa Sebukwe.
Iyo babyaranaga, abo bana babyaranye ntibashoboraga kuba nkuri kuko umunani atanze w’amaboko ye wemewe, ko bazaba iteka kandi bagakomeza kubarwa mu muryango wa se.

Mu bana b’abahungu, iyo bakuze bagashaka kubaka, barakwerwaga. Mu bakobwa, iyo babaga bakuze bagejeje igihe cyo kubaka ingo nabo, kugira ngo umukobwa wa mbere asabwe, hari ikimenyetso cya¬korwaga bitaga «SANDO». (lsando ni igiti cy’umusave cyabaga gifite amashami abiri). Isando yasimburaga inkwano, yerekanaga ko bazakwa inka.

Nyir’ugusaba umugeni, ari nawe wa wundi wakoye amaboko ye, akajyana ya sando kwa Sebukwe ati:”Ndabona ngiye kunguka, iyi sando ibabere ikimenyetso cy’uko nzayicunguza inka”. Ubwo akaba abonye uburenganzira bwo gukosha umukobwa na barumuna be.

lyo amaze kubona inka akoshoje ba bakobwa, zikororoka, akuramo inka ajya gucunguza ya sando yatanze. Ubwo rero akaba akoye ubute¬nde bukaba buvuye muri uwo muryango.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo