Amashusho: Thomson yibukije abantu indangagaciro zikwiye kubaranga

img
Thomson na Isha

Habimana Thomas uzwi mu ruhando rwa muzika nka Thomson ni umwe mu bahanzi bari kugaragaza ubushake bwo kugeza injyana ya HIP HOP ku rwego rurenze urwo tuyibonaho uyu munsi. Ibi bigaragarira mu bikorwa akomeje gukora birimo indirimbo nshya afite yitwa “Ishyano”.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru UBUVUMBUZI , uyu muhanzi yavuze ko ikintu cya mbere cyamuteye kwandika iyi ndirimbo ari ukugira ngo yongere kwibutsa abantu indangagaciro na kirazira bikwiye kuranga abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi.
“Muri ino ndirimbo ubutumwa nifuje gutanga ni ubujyanye n’uburere bw’abana tubyirura, imikurire yabo ,za kirazira zahozeho zikagaruka ndetse no kongera gukebura bamwe mu babyeyi batita ku nshingano zabo. Ni ishyano rwose kandi hakwiye kugira igikorwa.” Niko Thomson yavuze.

“Ishyano” indirimbo yasohokanye n’amashusho, ifite iminota itatu n’amasegonda 14 inyikirizo yayo yaririmbwe na Isha Mubaya.
REBA AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO YA THOMSON YITWA ISHYANO

Thomson aherutse kwegukana igihembo cy’umuhanzi mwiza mu njyana ya Hip Hop 2023 mu kizwi nka Bugoyi Side Award. Uretse kuba ari n’umurezi (Kurera) , mu bikorwa akora bya muzika afashwa na P Promoter ihagarariwe n’umunyamakuru Ndahiro Valens Pappy.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo