Umuhanzi mu njyana ya Afrobeat na RnB, Ufitimana Innocent mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru UBUVUMBUZI yahishuye ko abakobwa baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nta bishuko bahura nabyo ugereranyije na bagenzi babo bakora izisanzwe benshi bita Iz’isi.
Ibi abigarutseho nyuma yo gufata abana be babiri b’abakobwa akabashyira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni Alicia na Germaine bamaze no gusohora indirimbo ya mbere yitwa “Urufatiro”
“Gospel music ni nziza kandi nanjye ubwanjye niyo natangiye nkora ubwo naririmbaga mu rusengero. Mpisemo kuzana aba bakobwa banjye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu rwego rwo kugira ngo batange ubutumwa bwiza. Ikindi kandi muri uyu muziki ho nta bishuko bibamo.” Niko Innocent yavuze.
Igitero cya mbere cy’ino ndirimbo batangira baririmba bati : “ ubwo nari ndi mu mibabaro Numvise ijwi Rinyongorera riti ‘Humura Humura Mwana Wanjye Humura Nturi wenyine”
Inyikirizo yayo baririmba bagira bati: “ Nubwo bingoye URUFATIRO ruracyariho, rwanditsweho Uwiteka azi abantu be; Rwanditsweho Uwiteka azi abantu be”
KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO YITWA URUFATIRO UNAREBE AMASHUSHO YAYO
Iyi ndirimbo ifite iminota itatu n’amasegonda 45 yakozwe na Yes Beatz mu majwi mu gihe amashusho yafashwe akanatunganywa na Gucci.
Iyi ndirimbo yanditswe na Innocent; Yaboneyeho kuvuga ko nibava ku ishuri hari izindi ndirimbo bazakorera amashusho kugeza ubu ziri gutunganywa muri studio mu buryo bw’amajwi.
Iyi ndirimbo maz kuyumva ababana barashoboy, murek e tubashyigikire . Iyi ndirimbo ifitubutumw pe nibaterimbere bajy kure 😁🔥
Tanga Igitekerezo