Ibyamamare Rusine na Rufonsina bagiye gutaramira Abanyarubavu

img
Rusine na Rufonsina bari mu byamamare bagezweho muri iki gihe mu Rwanda

Ku bufatanye bwa Hoteli ya Martins Expert Home na Damafrica Entertainment bateguye igitaramo bise HOTELERI SHOW; cyatumiwemo ibyamamare muri sinema Nyarwanda : Rufonsina na Rusine. Iki gitaramo kizaba ku itariki 11 Gicurasi 2024, hazamurikwamo filime yitwa “Ana”.

Nk’uko bigaragara kwinjira muri ibi birori by’akataraboneka bizabera mu nzu yakira ibirori ya Hoteli ya Martins Expert Home iri i Rubavu, kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu (5000) , bitatu (3000) ndetse n’ibihumbi bibiri (2000).
Uretse ibi byamamare , Damafrica bazaba banamurika filime yabo uyu munsi , muri iki gikorwa wazagaragaramo itsinda ry’abanyamuziki rya Sweet Life ndetse na band y’abacuranzi ba Soul of Rwanda.

Kuva saa kumi n’imwe imiryango izaba ifunguye. Ku bindi wakenera kumenya hamagara +250 789 678 633.
Muri iki gitaramo hari akarusho kadasanzwe; Aho kuva saa yine z’ijoro hazaba hari imodoka zijyana abantu aho baturutse ku buntu.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img
Inyubako izaberamo iki gitaramo muri Martins Expert Home

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 3

comment
Idi
2024-04-26

Turahabaye

comment
Hirwa
2024-04-27

Aha nanjy nzahaz peee

comment
Gasore
2024-04-29

Rufonsin ndsmukunda

Tanga Igitekerezo