2022-04-22
Imirimo yo kubaka ikiraro cya Nyabugogo giherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge kinyura ku muhanda wa Nyabugogo ahitwa ku Mashyirahamwe irakomeje.
Kuva iyi mirimo yatangira mu ntangiriro za Mata, umuhanda uva mu Mujyi rwagati werekeza Nyabugogo ugafungwa, muri aka gace hari kugaragara ubucucike bw’ibinyabiziga nyinshi na moto ku buryo abagiye ku Giticyinyoni banyura munsi y’isoko ryo kwa Mutangana iyo batanyuze mu muhanda wo ku Kinamba cyangwa uva ku Kimisagara.
Bamwe mu bakorera Nyabugogo baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko iki kiraro nicyuzura bizabafasha cyane kuko iyo imvura yagwaga ari nyinshi amazi yuzuraga akagera mu muhanda akanabuza ibinyabiziga gutambuka.
Kamatari Olivier yagize ati “Nkatwe dukorera aha biratubangamiye kuko umuhanda urafunze; mbese hari akajagari kenshi ariko niwuzura bizaba bimeze neza cyane ko iyo imvura yagwaga ari nyinshi ruhurura ikuzura amazi yazaga mu muhanda.”
Yongeyeho ko amazi y’imvura anyura muri iyi ruhurura yabaga afite imbaraga nyinshi ku buryo hari n’igihe yatwaye abantu n’imodoka.
Mu gihe iki kiraro cya Nyabugogo kirimo kubakwa abava n’abajya mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Amajyarugu bakoresha umuhanda Giticyinyoni-Ruriba-Karama-Nyamirambo.
Ni mu gihe abava n’abajya mu Mujyi rwagati n’Iburasirazuba bakoresha umuhanda wa Nyabugogo -Poids Lourds.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buteganya ko iki kiraro kizuzura mu ntangiro z’ukwezi kwa Gatandatu 2022.
Copyright ©2018 - 2024
Tanga Igitekerezo