Igikorwa cy’imyidagaduro kimaze iminsi ine kirangamiwe na benshi mu Karere ka Rubavu ni KIVU BEACH FESTIVAL: Rubavu Nziza. Kwidagadura mu mbyino zinyuranye n’indirimbo z’abahanzi mu byiciro bitandukanye, kumurika ibicuruzwa na serivise mu mico y’ibihugu byo hirya no hino biri mu byagaragaye muri iri serukiramuco ryateguwe na Yirunga Ltd ku bufatanye n’Akarere ka Rubavu.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru UBUVUMBUZI, Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias yavuze ko ubuyobozi buhora bwiteguye guha umwanya n’amahirwe umuntu wese ufite ibitekerezo byubaka kandi bifitiye inyungu rubanda nyamwinshi.
“Niba Yirunga yakoze ibintu byiza nk’ibingibi uyu munsi , weekend itaha byaba byiza tubonye undi ufite igikorwa gihuza abantu mu buryo nk’ubu. Twebwe twiteguye kwakira imishinga ya buri muntu. Urugero aha ngaha turi ni ku mazi, ushobora gutegura imikino ya beach volleyball, beach football,… umwaka ushize twateguye Beach Karate. Si ngombwa kuba ukomoka I Rubavu gusa waba uturuka Kigali,Kayonza, Nyagatare aho hose turakwakira.” Niko Nzabonimpa yavuze.
Yakomeje avuga ko I Rubavu hari amahirwe menshi abantu bashobora gukoresha bakinjiza amafaranga mu buryo buhoraho. “Ubu ngubu ushobora gutegura gahunda y’ubukerarugendo bwo kujya kureba uko abarobyi baroba nijoro, ushobora gutegura imikino ngororamubiri yo ku mazi,…. Ibi byose ni ibitekerezo watuzanira kandi bigatanga umusaruro.
Kivu Beach Festival: Rubavu Nziza ku nshuro yayo ya mbere yatangiye ku itariki 29 Kanama kugeza ku ya 1 Nzeli 2024. Iki gikorwa cyabereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ahasanzawe habera ibirori hafi ya Hoteli ya Serena.
Iyaremye Yves, Umuyobozi Mukuru wa Yirunga Ltd, aganira n’Ikinyamakuru UBUVUMBUZI yashimiye cyane by’umwihariko uko inzego za leta zikomeza gufasha urubyiruko gushyira mu ngiro inzozi zabo gusa anabasaba ikintu kimwe.
“Ndashima inzego za leta uburyo zitwitaho , zikatwumva no kuduha abo kuducungira umutekano (Abapolisi) igihe twateguye iminsi mikuru nk’iyi ngiyi; Gusa ndabasaba ikintu kimwe cyo kujya bihutisha gahunda yo kwemera igikorwa tuba twabagejejeho. Hari ubwo batinda gusubiza bityo bikaba inkomyi ku mitegurire n’ishyirwa mu ngiro ya gahunda z’ibindi bijyanye n’igikorwa cyateguwe.” Niko Iyaremye yashimangiye.
Yakomeje avuga ko kugeza uyu munsi nta ngengo y’imari leta yari yatangira gushyira mu bikorwa nk’ibi by’imyidagaduro biba byateguwe.
Uretse abashoramari , abahanzi, na ba rwiyemezamirimo b’abanyarwanda hari abandi bitabiriye baturutse mu bihugu bya Nigeria, Ghana na Uganda. Biteganyijwe ko Kivu Beach Festival: Rubavu Nziza izajya iba rimwe mu mwaka hanyuma yamara kugera ku rwego rwiza ikajya iba buri mezi atatu.
Tanga Igitekerezo