2022-05-01
Abaturage bari mu ngeri zitandukanye bagaragaje ibyishimo batewe n’ibiganiro bahawe n’umuryango utegamiye kuri Leta , Amahoro Human Respect. Ibi biganiro byahuje urubyiruko rugera ku ijana ruri mu byiciro bitandukanye ndetse n’abanyamadini. Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Mata 2022 byari bifite insanganyamatsiko igira iti : “ Kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku Gitsina.”
Bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru UBUVUMBUZI bavuze ko ibi biganiro bibasigiye ikintu kinini kirimo kumenya ubwoko bw’ihohoterwa no guharanira uburenganzira bwabo.
Uwitwa Niyonsenga Seraphine yagize ati : “ Njye ndanyuzwe cyane kuko ibyavugiwe aha ngaha byose bizamfasha cyane. Kera nari nzi ko uwafashwe ku ngufu ariwe uba wahohotewe ariko nsanze ihohotera ari ryinshi; No gukoresha imibonano uwo mwashakanye ku gahato sinari nzi ko ari ukumuvutsa uburenganzira bwe. Ni byinshi nize” Niyonsenga, Uwitwa Tumusabe Zawadi we yavuze ko nubwo hari abahohoterwa bitewe n’ibyo bakora urugero nk’indaya, bakwiye kuva muri uwo mwuga utari mwiza bagashaka ibindi bibateza imbere.
Kayitare Emmanuel uzwi nka Kayitare Wayitare Dembe, Umuyobozi mukuru wanashinze Amahoro Human Respect, yavuze ko icyo biyemeje ari ukugira ngo buri wese abeho yishimye nka mugenzi we.
“Twe intego yacu ni ukubona buri muntu utuye isi abayeho mu byishimo kandi atavutswa uburenganzira bwe. Ku cyicaro cyacu I Kigali dufite umunyamategeko ufasha abantu ku buntu igihe bavukijwe uburenganzira bwabo bagahohoterwa.” Niko Kayitare yavuze.
Uretse Rubavu , umuryango Amahoro Human Respect wanatanze ibiganiro mu turere twa Rusizi na Musanze. Bavuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka bazagera no mu tundi turere .
Copyright ©2018 - 2024
Tanga Igitekerezo