Abarimo Fireman na Ama G The Black mu gitaramo cya "Super Weekend" i Rubavu.

img
Igitaramo cya Super Weekend i Rubavu

Abahanzi b’ibyamamare barimo Ama G The Black, Fireman n’umunyamakuru Ndahiro Valens Papy bagiye gutaramira Abanyarubavu mu gitaramo cyitwa SUPER WEEKEND kizaba ku wa 30 Ugushyingo 2024.Ibi birori by’akataraboneka Ikinyamakuru UBUVUMBUZI cyamenye ko byateguwe na El Classico Beach Chez West Ku bufatanye na Be One Gin.

Kwinjira muri iki gitaramo ni Ubuntu aho hazaba hagurishwa ikinyobwa cya Be One Gin ku mafaranga make mu rwego rwo gufasha abazitabira kwizihirwa.
Mu bahanzi bazagaragara bataramira abakunzi ba muzika Nyarwanda harimo n’itsinda rya The Same Abiru ryo mu Karere ka Rubavu rigizwe na Jay Luv ndetse na Jay Fary. Aba baherutse gusohora indirimbo ifite amashusho yitwa “Kunda Cyane”.

Kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba biteganyijwe ko imiryango izaba ifunguye. Dj Sean Eazy ni umwe mu bazasusurutsa abantu mu ruvange rw’indirimbo zinyuze amatwi. Jacky benshi bazi ku mbuga nkoranyambaga nawe ari mu bazagaragara muri iki gitaramo na Benno View. Ndahiro Valens Papy niwe uzaba ari umushyushyarugamba muri iki gitaramo.
Uretse igitaramo nk’iki kigiye kuba, El Classico Beach Chez West ni hamwe mu hantu mu Karere ka Rubavu usanga serivise zirimo ibyo kurya no kunywa cyane cyane umwihariko waho wo gutegura ifi neza, ubwato bwo gutembera Ikiyaga cya Kivu, aho gukorera iminsi mikuru no kwifotoreza ndetse n’amacumbi.

Mu minsi ishize ubuyobozi bwa El Classico Beach buherutse gufungura imiryango mishya ahitwa Kabiza. Aha bahahaye izina rya “El Classico Pub” naho hazajya hafasha abantu b’ingeri zose kwizihirwa mu buryo bwose.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img
Fireman aziyereka abakunzi be na Tough Gang kuri uyu munsi

img
Umuraperi Ama G The Black ari mubategerejwe kuri uyu munsi

img
The Same Abiru nabo bazaririmba

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo