Ubukerarugendo muri Ngoma n’amahirwe ahari

img
Mugesera Lake

Ubukerarugendo muri Ngoma n’amahirwe ahari Akarere ka Ngoma gatangaza ko hari intambwe yatangiye guterwa mu gushora imari mu bikorwa biteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku hantu nyaburanga, n’amahirwe ahari arimo imihanda, imigezi n’ibiyaga; kakagaragaza ko hari impamvu nyinshi zakururira abashoramari kugashoramo imari.
Nk’uko Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma Banamwana Bernard yabigarutseho mu kiganiro na MUHAZIYACU, Akarere ka Ngoma kagizwe n’imirenge 14, gafite ibice byinshi bibereye ubukererarugendo bushingiye ku hantu nyaburanga birimo ibiyaga bya Mugesera, Sake na Birira n’Umugezi w’Akagera.
Avuga ko nubwo hari ibice byinshi bibereye ubukererugendo, kugeza ubu akarere kari inyuma mu bijyanye n’ibikorwa by’ishoramari bibyaza umusaruro ibyiza nyaburanga bihari; n’ingamba bafashe.
Yagize ati: ”Akarere ka Ngoma gafite ibiyaga byiza byinshi bibereye ubukerarugendo ariko kugeza ubu ngubu ubona ko nta bikorwa byihariye byari byakahakorerwa. Ariko ubu hari abashoramari dushimira batangije ibikorwa byabo. Turakangurira n’abandi kuza basure Akarere ka Ngoma, ni akarere keza gafite ubwiza nyaburanga, gafite ibiyaga, gafite imihanda myiza, ku buryo kugashoramo imari mu rwego rw’ubukerarugendo byagira akamaro cyane.”
Yakomeje agira ati: “Dusanzwe tuzi ibice bimwe na bimwe abantu bakunda gusohokeramo bavuye za Kigali n’ahandi mu zindi ntara, bajya kureba amazi ku Kivu n’ahandi, ariko tukavuga ngo ko dufite amazi ni iki twakora natwe kugira ngo duteze imbere ubukerarugendo cyane cyane ko dufite amahirwe y’uko hano ni hafi ya Kigali.”
Akarere ka Ngoma kagaragaza kandi ko hari andi mahirwe gafite arimo nk’umuhanda wa kaburimbo ugahuza n’uturere twa Bugesera na Nyanza watangiye gukorwa, Ikibuga cy’indege kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera bihana imbibi no kuba Ngoma ari hafi y’umupaka wa Rusumo.
Rt. Lt. Col. Muberuka Celestin ni umwe mu bashoramari batangiye kubyaza umusaruro ibyiza nyaburanga biri mu Karere ka Ngoma, aho afite ‘Sake Beach’, ifite ahantu abantu bashobora kwiyakirira ku mazi y’Ikiyaga cya Sake.
Avuga ko yabonye ko aha hantu ari heza ku buryo ashishikariza n’abandi kuza kuhashora imari, icyakora akagaragaza ko ibijyanye n’ibikorwaremezo bikwiye kwitabwaho.
Ati: “Imbogamizi zigihari ni nko kuba hano nta mashanyarazi arahagera n’ imihanda igera hano ntimeze neza, ariko ubwaho ni ahantu heza cyane ku buryo izo mbogamizi zikuweho byafasha cyane. Ubu dufite muri gahunda kuhubaka amacumbi hakaba ahantu heza cyane abantu batemberera baruhukira.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yabwiye MUHAZIYACU ko Akarere kiteguye gukora ibishoboka byose mu korohereza ishoramari.
Ati: “Icyo dukeneye ni uko abashoramari batwereka ibikorwa, batweretse ko hari ibyo batangiye gukora, twabashyira mu byihutirwa [Priority] rwose, ibikorwaremezo bikenewe tukabigeza aho bari yaba nk’amashanyarazi nta murenge n’umwe tugira udafite amashanyarazi, ahubwo icyo dukora ni ugukorana na REG gukwirakwiza, tukayabagezaho.”
Gatete John Umukozi w’ Urwego rw’ Igihugu rw’iterambere-RDB mu ishami ry’ishoramari avuga ko bagiye gushishikariza abashoramari kwerekeza mu Karere ka Ngoma.
Ati: “Hano amahirwe arahari menshi, Ngoma ituriye Umupaka wa Rusumo, hari Ikibuga cy’indege kiri kubakwa i Bugesera,… hari umuhanda wa kaburimbo uhuza uturere twa Ngoma, Bugesera na Nyanza, hari ibiyaga; ubu rero tugiye gushishikariza abashoramari kugira ngo baze hano, turebe uburyo twafatanya twese nka PSF n’Ubuyobozi bw’Akarere n’Intara y’Iburasirazuba muri rusange kugira ngo tubyaze umusaruro amahirwe ari muri aka Karere ka Ngoma.”
Mu yindi mishinga minini ubu iri gukorerwa mu Karere ka Ngoma mu bijyanye n’ubukerarugendo harimo uwatangiye muri iyi 2022-2023 mu Murenge wa Zaza, mu Kagari ka Nyagatugunda wa Kampani ‘Mountain Ridge’ wo kubaka ahantu heza h’imyidagaduro, inama no kuruhukira [Recreationa Resort] mu nkengero z’Ikiyaga cya Mugesera, uri gukorerwa kuri hegitari 29 washowemo amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari zirindwi.
Mu Murenge wa Rukumberi naho hari abandi bashoramari barenze umwe batangijeyo ishoramari ryo kubaka ahantu heza abantu bashobora kuruhukira (Guest House).
Uretse ubukerarugendo bushingiye ku hantu nyaburanga, Akarere ka Ngoma kagaragaza ko n’ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka, n’ubushingiye ku buhinzi buri mu bigomba gutezwa imbere.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo