Mucucu ni umudugudu wo mu Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi, aborozi baho bahita iwabo w’inka, niho usanga inyambo inka zifatwa nk’ikirango cy’umuco nyarwanda, uzibona ku buryo bworoshye dore ko ubu bwoko bw’inka burimo bukendera.
Hari aborozi icyenda b’inka z’Inyambo ziri mu nzuri zitandukanye; kuri ubu habarurwa Inyambo 746.
Ubwo umunyamakuru wa Muhazi Yacu yasuraga iki gice kibitse amateka yihariye ku bworozi bw’inka, yasobanuriwe neza ko izi nka zihenze cyane ugereranyije n’izisanzwe, ikiguzi cy’inka imwe y’ijigija y’Inyambo gishobora no kugera kuri miliyoni imwe n’igice (1,500,000Frw), izi nka ntizororewe hamwe gusa hari aborozi bafite nyinshi kurusha abandi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Murundi Gashayija Benon mu kiganiro kigufi yagiranye na Muhazi Yacu agaruka kuri gahunda ndende bafitiye ubu bworozi, yagize ati: “Twifuje ko abantu borora inyambo bazorora mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda, ubu twatangiye kuvugana no mu Rukari bakazaduha imfizi nziza yewe hari n’intanga zazo.”
Hari kandi umushinga wo gukora ubukerarugendo bushingiye ku muco ndetse hari n’abantu batangiye kujya kuzisura bakabwirwa amateka yazo.
Gitifu Gashayija yakomeje agira ati: “Ziriya nka zihanganira izuba, mbese ni inka zibereye inaha, ariko ubu aborozi bahawe ibikorwaremezo birimo amazi, aborozi twabagiriye inama yo guhunika ubwatsi nazo zikororwa kijyambere.
Umwe mu borozi b’Inyambo yitwa Frank Munyeragwe uzwi ku izina rya Gifenge, yemeza ko izi nka z’inyambo zitaweho neza nazo zakongera umukamo, dore ko muri ibi bihe hari n’izikamwa litiro eshanu ku munsi.
Yagize ati: “Zirakamwa nuko gusa rimwe na rimwe zitabona ubwatsi buhagije [kubera ikirere], naho nazo zirakamwa, wazigaburiye neza na litiro 10 wazibona.”
Munyeragwe akomeza avuga ko ubu babomye amazi bakaba barigishijwe guhunika ubwatsi bubisi, kuko mu gihe amaranye nazo yasanze zidakunda ubwatsi bwumye, bityo akaba yiteguye gukoresha imbaraga ze zose kugirango azorore neza zinatanga umukamo.
Aborozi batandatu ku ikubitiro nibo bahurijwe hamwe kugira ngo ubukerarugendo bushingiye ku muco bujye bukorwa hasurwa izi nyambo, aba borozi barahuguwe barigishwa kugira ngo basobanukirwe neza uko bakwiye kuzitaho.
Buri mworozi yafashe igice cy’urwuri rwe giharirwa inyambo gusa zirindwa guhura n’izindi zisanzwe, dore ko izi zororwa mu buryo bw’umwihariko.
Tanga Igitekerezo