Bugesera haracyaboneka inyamaswa ziba hake

img
Bugesera harihariye ku nyamaswa

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere dufite ibyanya bibamo zimwe mu nyamaswa zirimo Inzobe cyangwa ‘Sitatunga’ mu ndimi z’amahanga n’inyoni zo mu bwoko bw’imisambi bitagikunze kuboneka mu Rwanda ndetse no ku Isi bitewe no kubangamirwa n’ibikorwa bya muntu birimo kuzica no gusenya indiri yazo bityo ntizongere kororoka.
Kuri ubu, umuryango nyarwanda wita ku rusobe rw’ibinyabuzima n’indiri kamere yabyo ‘Rwanda wildlife Conservation Association’ uvuga ko mu karere ka Bugesera ariho hantu byibura hakiri inyamaswa zitwa Inzobe cyangwa Sitatunga mu ndimi z’amahanga bitewe no kuba harashyizweho uburyo bwo kurinda icyanya ubu bwoko bw’inyamaswa bubamo.
Dr Nsengimana Olivier ni umukozi w’umuryango nyarwanda wita ku rusobe rw’ibinyabuzima n’indiri kamere yabyo ‘Rwanda wildlife Conservation Association’ agaruka ku rugendo rwo kubungabunga inyamaswa z’inzobe zakuze guhigwa cyane mu bihe byo hambere muri aka Karere.
Ati: “Mbere najyaga nza muri aka Karere ka Bugesera ukabona hari abantu bafite inyama z’Inzobe, ugasanga abantu bagendana imitego bagiye kuzitega kandi bakakubwira ko aricyo kibatunze. Nyuma aba bahigaga izi nyamaswa twarabegereye turabahugura noneho bahindutse abantu bashinzwe kuzibungabunga kandi bagakora ubukangurambaga mu kurinda urusobe rw’ibinyabuzima.”
Dr Nsengimana akomeza avuga ko kuba aka karere gafite umwihariko wo kuba gafite inyamaswa z’inzobe nyinshi ari amahirwe akwiye gusigasirwa.
Ati: “Muri aka Karere haba inzobe; abantu benshi ntabwo bazizi kubera ko ni inyamaswa ikunda kwihisha, ariko mu karere ka Bugesera niho hantu ushobora gusanga izi nzobe nyinshi cyane. Muri Pariki y’Akagera bajya babara ariko ntabwo ari umubare munini. Kuba rero Akarere ka Bugesera kaba kihariye izi nzobe, ni umwihariko dukwiye guharanira ko zidacika.”
Mukunzi Emile, ni umukozi w’Akarere ushinzwe ibidukikije mu Karere ka Bugesera agaragaza ko aka Karere gafite ibyanya bihagije bishobora gukorerwamo ubukerarugendo mu gihe byaba bitunganyijwe bikitabwaho.
Ati: “Dufite amahirwe yo kuba ba mukerarugendo bahagenda bakareba inyamaswa ziri mu byanya biri muri aka Karere. Ni ahantu heza hajyanye n’ibikorwa by’ubukerarugendo ku buryo mu minsi iri imbere uko ubushobozi buzagenda buboneka hazatunganywa ba mukerarugendo bakahasura kandi bakabasha kuhabona ibyiza bikaninjiriza amadevize igihugu nk’uko n’ibindi byanya by’ubukerarugendo bikoreshwa mu gihugu.”
Yongeraho ati: “Isura yacu nk’Akarere ni ukurengera ibidukikije; tugomba guhora turi ku isonga mu kubungabunga ibidukikije no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kugira ngo buri kintu kibeho uko byateganyijwe.”
Incamake ku makuru y’Inzobe, ni uko ari inyamaswa zizwiho kuramba, zimara hagati y’imyaka 16 na 19, zikunze kugira ibiro biri hagati ya 40 kugeza ku 120, igahaka amezi arindwi; ni imwe mu nyamaswa z’indyabyatsi.
Mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri aka karere ka Bugesera, hashyizweho itsinda rishinzwe kurinda icyanya kibonekamo inyamaswa cyane cyane inzobe n’imisambi, Conservation Champions.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere-RDB gitangaza ko nta mibare irajya ahagaragara igaragaza umubare nyawo w’inyamaswa z’inzobe cyangwa sitatunga mu ndimi z’amahanga, icyakora iki kigo kivuga ko mu karere ka Bugesera ariho hagaragara umubare munini w’izi nyamaswa ugereranije n’ahandi. Ni mu gihe iki kigo gitangaza kandi ko muri aka Karere hakigaragara imisambi mu byanya bikomye.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa imisambi 1,066, aho 300 muriyo ari imisambi yakuwe mu ngo igasubizwa kororerwa mu byanya byayo.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo