Kirehe : Ahazashyirwa ibikorwa remezo bikurura abakerarugendo

img
Kirehe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko bufite icyizere ko hamwe mu hantu nyaburanga n’ibikorwa bishingiye ku muco n’ubugeni bizashyirwa mu bice [Sites] byemewe gukorerwamo ubukerarugendo buboneye ku rwego rw’Igihugu bizajya bisurwa n’ab’imbere mu Gihugu n’Abanyamahanga.

Ni ibitangazwa n’Akarere nyuma y’uko kuva tariki 13 kugeza kuya 15 Ukuboza 2022, hari Itsinda ry’Abakozi bo mu ishami ry’ubukerarugendo mu rwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB), barimo ‘basura aka karere bareba ahaba ubukerarugendo buboneye mu Karere, basuraga ibice bitandukanye”
Ni itsinda ryari rihagarariwe na Rubagumya Claudine, aho abarigize bafatanyiye n’abakozi b’Akarere ka Kirehe n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, bagiye basura ahantu n’ibikorwa bitandukanye bibereye ubukerarugendo muri aka karere; hagamijwe ko nyuma bizasuzumwa bikaba byakwemezwa nk’ibyemewe na RDB gukorerwamo ubukerarugendo ku rwego rw’Igihugu. Nzirabatinya Modeste Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yabwiye MUHAZIYACU ko bafite icyizere ko hari ahantu n’ibikorwa byiza byinshi bibereye ubukerarugendo, kandi bafite icyizere ko hari byinshi byiza bizashyirwa mu bukerarugendo rwo ku rwego rw’Igihugu.

Ati: “Twe nk’Akarere tubona ari ahantu henshi habereye ubukererugendo kuko i Kirehe ni ahantu heza, ibyiza ni byinshi, biragoye gutoranya ngo aha ngaha, kuko hose ni heza abaturage n’abakerarugendo bavuye mu bihugu by’amahanga bashobora gusura: Imisozi myiza, amabuye [ibitare], ibyanya byuhirwa bya Nasho, Umupaka wa Rusumo na turiya dusozi duhari; ibyo gusura byo ni byinshi. Tukaba twizera ko mu karere ka Kirehe hari ‘sites’ zizamenyekana zishyirwe mu z’ubukerarugendo zo ku rwego rw’Igihugu zajya zisurwa.”
Yakomeje avuga ku kizakurikiraho nyuma y’uku gusurwa n’abakozi ba RDB ati: “Ubundi ‘Sites’ zirasurwa, RDB ikaba ariyo ifata umwanzuro wa nyuma nimba aho hantu hinjijwe mu hantu hakorerwa ubukerarugendo. RDB niyo izafata umwanzuro, ubu intambwe ya mbere yo gusurwa iratewe, ibisigaye ni ugutegereza; nk’Akarere tubyitayeho tuzajya duhora tubibutsa.”

Nk’uko byagaragajwe n’Akarere mu byo iri tsinda ryavuye muri RDB ryasuye harimo ibitare by’i Nyarubuye, imisozi yitegeye ikibaya cya Nasho gikorerwamo ubuhinzi buteye imbere hakoreshejwe amazi yo mu bigaga bya Rwampanga na Nasho, Umusozi wa Nyamurindira, ibindi birimo imitako y’Imigongo ikorwa n’amakoperative arimo Abakundamuco na Kakira; iyi mitako ikaba ifite inkomoko n’amateka kuri Kakira ka Kimenyi wabaye Umwami w’i Gisaka.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo