Mu gihe Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ku nshuro ya mirongo itatu, kuri uyu wa 10 Gicurasi 2024, ishuri Rubavu Technical College TSS (RTC) ryagize umuhango wo kwibuka wabereye mu kigo. Uyu muhango witabiriwe n’abanyeshuri bose, abarezi n’abakozi bose b’ishuri.
Mu buhamya bwatanzwe uwitwa Rose MUKARUSAGARA warokotse, yagarutse ku nzira y’umusaraba yaciyemo muri iki gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Yashimiye ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse ino Jenoside ndetse anaboneraho kuvuga ko yakize ibikomere byo ku mutima no ku mubiri. Yatanze imbabazi ndetse n’abantu bishe abana be n’abo mu muryango yarabababariye ; kugeza ubu babanye neza.
Umushyitsi mukuru yari NYIRANSENGIYUMVA Monique, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyundo. Uyu mu butumwa yatambukije mu ijambo rye, yahamagariye abantu bose cyane cyane urubyiruko kwamagana no kwirinda uwababibamo ingengabitekerezo ya Jenoside. Ndetse yongeyeho ko bakwiye kuvuguruza abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Ibi bibaye mu gihe n’ubundi ku munsi wabanje wo ku wa kane tariki 9 Gicurasi 2024, habaye umugoroba wo kwibuka aho hacanwe Urumuri rw’Icyizere. Abagize AERG Itetero bo mu kigo cya Rubavu Technical College TSS (RTC) bari mu bagize uruhare rukomeye mu migendekere myiza y’uyu muhango aho baririmbye , bashyiraho imivugo n’ibindi bihangano byose byerekana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Gusa banahamagarira buri wese kurwanya ikibi cyose cyatuma bisubira.
Mu isozwa ry’uyu muhango Nsengimana Telesphore, Umuyobozi w’Ishuri rya Rubavu Technical College TSS (RTC), yahamagariye buri wese witabiriye uyu muhango guhora azirikana impanuro zatanzwe bityo zikaba impamba ihoraho mu rugamba rwo kurwanya no gukumira ingengabitekerezo ya jenoside mu Rwanda n’ahandi hose ku isi.
Tanga Igitekerezo