El Classico Beach bahurije hamwe ibyamamare ku munsi w’abagore

img
El Classico Beach bateguye igitaramo cyihariye

El Classico Beach Chez West ni hamwe mu hantu hatajya hiburira ku dushya twinshi uko bwije n’uko bukeye. Ubu igikorwa cya hafi bari gutegura ni ikizaba ku wa gatanu tariki 8 Werurwe 2024 ku munsi mpuzamahanga w’abagore, El Classico Women Day.

Iki gihe umuntu wese uzasohokera muri aka kabari gafite na resitora bigezweho mu Karere ka Rubavu, azabasha gusabana no gusangira na bamwe mu ba Djs ndetse n’abashyushyarugamba bamaze kwandika izina mu myidagaduro.
Ku ikubitiro twavuga nka MC Hadjabae, Selekta Daddy, Dj Brazza, MC Dj Isma na Dj Willy bari mu bazatanga ibyishimo kuva saa yine z’amanywa kugeza bitinze. Ibinyobwa byengerwa aha ngaha iwacu mu Rwanda bizaba bitangwa ku kiguzi cyo hasi (Promotion). Kuba mvuze ku binyobwa , sinabura gukomoza no kuri gahunda izaba ihari ya “Tamira Ifi Munyarwanda” aho kurya ifi biba byabaye nk’ubuntu ugereranyije n’ikindi gihe.

El Classico Beach Chez West ni hamwe mu hantu heza I Rubavu hagezweho muri iki gihe; uhasohokeye uhagirira ibihe byiza amafunguro ateguranye ubuhanga, ibyo kunywa ndetse n’ubwato bugutembereza mu Kiyaga cya Kivu. Ku mwihariko w’ingendo zo mu mazi, iyo muhaje muri abantu barenze icumi babatembereza mu Kiyaga cya Kivu ku buntu. Niba hari igitekerezo cyangwa serivise ushaka kuhabaza , iyi nimero iragufasha +250 783 256 132 na +250 789 400 200.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo