Small Ville Hotel hagiye kubera igitaramo cyihariye

img
Small Ville Hotel ni heza

Small Ville ni hamwe mu hantu hagezweho mu mujyi wa Rubavu kubera serivise nziza bagira. Nk’uko bahorana udushya kandi tudasanzwe, abakunzi b’ibirori kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Werurwe 2024 ku bufatanye na One Team, babateguriye igitaramo cyitwa “SATURDAY CHILL” kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Muri ibi birori bizaba biyobowe n’abashyushyarugamba bakomeye nka Fredy Lens, Cyntho,Rasheed ndetse na Igihoza , kwinjira ahasanzwe bakaguha icyo kunywa bizaba ari amafaranga ibihumbi bitatu (3000) mu gihe ahiyubashye ugahabwa ibyo kunywa bibiri kuhinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5000).
Aba Djs bakomeye aribo : Dj One na Dj Kixx nibo bazasusurutsa imbaga y’abantu bazitabira uyu munsi. Umuhanzi uzatarama ni Stylish ukomoka muri Ghana.

Uretse ibikorwa biba biteguwe nk’uku, Small Ville hasanzwe habarizwa ibikorwa serivise zirimo resitora na bar, aho batunganyiriza ikawa, amacumbi, icyumba cy’inama n’ibirori n’aho kumesera no gutunganya imyambaro mu buryo bugezweho.
Small Ville iri mu Karere ka Rubavu hafi n’ahitwa Unama ya kabiri. Ukeneye kumenya andi makuru yisumbuye wahamagara ino nimero +250 788 590 079, +250 788 255 679.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img
Aha hantu haba serivise nziza ku wahasohokeye

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo