Video: “Iyo ukora ibyo Imana ishaka ubona byose” – N T Ziyo

img
N T ziyo uhamya ko yahindutse

Umuhanzi N T ziyo umenyerewe mu njyana ya Afrobeat, RnB ndetse na rap abinyujije mu ndirimbo nshya yitwa “Change”, yavuze ko kugira impinduka nziza zikuganisha ku kubaha Imana aribyo bitanga amahoro. Iyi ndirimbo nshya yasohokanye amashusho kuri uyu wa mbere , 25 Werurwe 2024, yumvikanamo amagambo akomeye cyane yo kwemera kuyoborwa n’Imana mu buzima bwa buri munsi.

Mu kiganiro N T ziyo yagiranye n’ikinyamakuru UBUVUMBUZI, yakomoje ku nkomoko y’iyi ndirimbo.

“Impamvu indirimbo nayise ‘Change’ ni uko nashakaga gutanga ubutumwa buvuga ku guhinduka kwiza guturuka mu kubaha Imana nzima, iyo ukora ibyo Imana ishaka ntakabuza nayo iguha ibyo ushaka byose” Niko N T ziyo wiyita kenshi God Member yahamije.

Iyi ndirimbo iririmbwe mu njyana ya rap ifite igihe kingana n’iminota itatu n’amasegonda 33, yakozwe na Yes Beats mu gihe amashusho yayo yayobowe na Color Matte.

Hari aho uyu muhanzi aririmba ati : “Ubabajwe n’iki ,ubabajwe n’uko nahindutse e! Mbwira ,uramwaye kuko sinkibaye muri bwa buzima ushaka ko nabarizwamo ,njye navukiye gutsinda sindi uwo gutsindwa ,sinaba umucakara wawe we Toka! Naretse ibimpuza n’agakungu_ mfata time yo gusenga ubu ndi umupiga amapepo right Sinkiri muri ba bandi babaho nk’abazapfa ejo no!(ndabyanze) Njye nzarama mvuga gukomera Kwa Kristo muzima uhoraho, kuko yankuye mbali mu mwanda w’indyarya ,abagome n’abarozi pu! Ubu mfite icyizere cy’ubuzima homie,kubaho ni uburenganzira bwanjye ,gukira ni uburenganzira bwanjye.”

Avuga ku mpamvu yamuteye kwiyambaza injyana ya rap , yatangarije UBUVUMBUZI ko ari njyana byoroha cyane gutanga ubutumwa bwose bukurimo.
UMVA UNAREBE AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO YITWA CHANGE

“Nahisemo ko Yaba iri muri Rap kubera ireme ry’ubutumwa rikubiye mu ndirimbo ubwayo, Harimo gukebura uruhande rumwe rushamikiye ku kibi na none hakabamo gushimangira cyane urundi ruhande rushingiye ku cyiza,
Aho mu nyikirizo yayo ndirimba mvuga nti: ‘Reba neza Kandi wumve neza, shishoza neza,hitamo inzira y’ukuri nk’impinduka nziza’ mu rwego rwo kugaragaza uruhande nanjye mpagazeho kandi ko ukuri kuzahora kunesha ikinyoma uko byagenda kose.” Niko N T ziyo yavuze.

N T ziyo yaherukaga gusohora indirimbo yitwa “Light of Real God” , “ Good Vibes” ndetse na “Rujuga”.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo