Perezida Kagame yashimiye Bassirou Diomaye Faye ku ntsinzi yegukanye yo kuyobora Sénégal

img
Perezida Bassirou Diomaye Faye

Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa bw’ishimwe Bassirou Diomaye Faye, watorewe kuba Perezida mushya wa Sénégal.

Diomaye w’imyaka 44 yatorewe kuyobora Sénégal n’amajwi y’agateganyo 53.7%. Yahigitse abarimo Amadou Ba wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.
Nyuma yo gutorwa kwa Diomaye, Perezida Kagame yamugeneye ubutumwa bwo kumushimira, yanditse abinyujije ku Rukuta rwe rwa X [Twitter].

Yagize ati “Intsinzi yawe ni igihamya cy’ukuri cy’icyizere abaturage bagufitiye, nkaba mbashimira ko amatora yabaye mu mahoro.”
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko yizeye ko umubano mwiza u Rwanda na Sénégal bifitanye ugiye gutera imbere kurushaho.

Bassirou Diomaye Faye yabaye Perezida wa Sénégal wa gatanu ndetse ni we muto mu bayoboye igihugu. Yicaye muri Perezidansi nyuma y’ibyumweru bibiri afunguwe [yarekuwe ku wa 14 Werurwe 2024] nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza ibihuha no guharabikana.
Faye akimara gutorwa yavuze ko yiteguye kuyobora yicishije bugufi, kwimakaza gukorera mu mucyo no guhashya ruswa mu nzego zose.

Diomaye yari ahagarariye Ishyaka Pastef (Patriotes Africains du Sénégal pour Travail, Ethique et la Fraternité).
U Rwanda na Sénégal bisanzwe bifite umubano ushingiye kuri dipolomasi na politiki ndetse byashyize umukono ku masezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco, ay’ubutwererane rusange n’ayandi.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img
Perezida Bassirou Diomaye Faye yavuze ko azarangwa no guca bugufi

img
Iki gihugu cya Sénégal kiri mu burengerazuba bwa Afurika

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo